MISS JOJO (RWANDA) Iyo utekereje umuziki, ubwiza, ubwenge n’ubwitonzi byose hamwe, ninde ukuza mumutwe?? Ntagushidikanya, abakunzi ba Miss Jojo bakubwira ko abyujuje ijana kw’ ijana. Miss Jojo akunzwe n’abantu bose, kandi biracyaza.
Uwineza Josiane uzwi kw’izina rya Miss Jojo ni Umuririmbyikazi w’umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1982 mu Bugesera. Papa we yitabye imana Miss Jojo afite amezi atandatu, arerwa na mama we kugeza igihe nawe yitabye imana azize Genocide yo muri 1994.
Ubu Miss Jojo arimo kurangiza amashuri ye muri kaminuza ya Butare; Akunda igihugu cye, amahoro, abantu hamwe n’umuziki.
Uyu Mukobwa wacu wuzuye ubwitonzi n’ubushishozi rero areba kure cyane, mu bitekerezo bye harimo guteza imbere umuziki nyarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange. Ati Abanyarwanda n’ abanyafurika bafite byinshi bashobora kwereka isi yose. Miss Jojo arashaka guha abanyarwandakazi bose ikizere n’umurava kugirango bashobore gukora ibyo bakunda nta bwoba cyangwa isoni. Arashaka ko abanyarwanda bumva uko umuziki ukorwa bakanaha abaririmbyi b’abanyarwanda icyubahiro cyibakwiriye. Miss Jojo rero ati Ndashaka ko umuziki wange urenga imipaka y’urwanda ukagera no mu mahanga.
Umuziki ufasha muri byinshi, gukangurira abantu mu kubaka igihugu no gutera imbere... Ati nange ndumva nafasha muri ubwo buryo.
Indirimbo za Miss Jojo: Mbwira, Heads of time, Respect na Tukabyine.
2 commentaires:
ABAHANZI MU RWANDA
RAFIKI
Monday 19 March 2007
NDI NA COGA STYLE.
"Umwami wa Coga Style"
Nyuma yo gutegerezwa igihe kirekire ubu noneho yaje!! RAFIKI,ubu noneho araboneka ku murongo wa internete nokwigaragaza muruhando rw’abahanzi mpuzamahanga n’injyana nshya yise COGA STYLE.
Reka dusubize amaso inyuma mu myaka mike ishize ubwo uwitwa RAFIKI Mazimpaka yinjiraga muruhando rwabahanzimuburyo butunguranye agahita akundwa nabakunzibamuzika cyane ubwo yasohoraga indirimbo ye y’ambereyitwa "IGIPENDE" indirimbo yakunzwe cyane nyuma yaho asohora "IGIKOSI"indirimbo zacuranzwe cyane mu mazubidagaduriramo nomutubari hirya no hino mugihugu.RAFIKI kandi ntashobora kwibagirwa itoreroyatangiriyemo bita HOT SIDE nyuma kandi RAFIKIyakomeje gukorana nabahanzi bakomeye nka CLOVIS,ROGER,MISS NINA, MERAB nabandi.
Ntibyatangaje abantu ubwo bunvaga ko RAFIKI yahamagawemu bahanzi bambere muri AFRIKA Y’UBURASIRAZUBA bagombaga guhatanira igihembo kizwi kw’izina rya PAM Awards y’umwaka wi 2006 i KAMPALA muri UGANDA.
Ubu arakorana numu PRODUCER bita J.P nabandi ubu amaze gukora indirimbo nyinshi aho amaze gukorana n’abahanzi nka MISS JOJO,DADDY CASSANOVA na QUEEN ALLY. Yarakomeja kandi afatanya nabandi bahanzi kurwanya ibibera muri DARFUR ya SUDAN bakaba barasohoye indirimbo nziza cyane. Amaze gukora kandi ibitaramo byinshi cyane birimo icyabereye kuri stade AMAHORO mu kuboza 2006 ubwoyigaragaje nk’umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane. Ubu arimo gutegura ibitaramo i BUJUMBURA mugihugucy’UBURUNDI. Ibyinshi kuri uyu muhanzi uzajya ubisanga kuri uyumurongo, www.rafiki-music.com. Ntuzatangwe nabandi kumenya igihe album yeyambere izasohoka
MISS JOJO (RWANDA)
Iyo utekereje umuziki, ubwiza, ubwenge n’ubwitonzi byose hamwe, ninde ukuza mumutwe?? Ntagushidikanya, abakunzi ba Miss Jojo bakubwira ko abyujuje ijana kw’ ijana. Miss Jojo akunzwe n’abantu bose, kandi biracyaza.
Uwineza Josiane uzwi kw’izina rya Miss Jojo ni Umuririmbyikazi w’umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1982 mu Bugesera. Papa we yitabye imana Miss Jojo afite amezi atandatu, arerwa na mama we kugeza igihe nawe yitabye imana azize Genocide yo muri 1994.
Ubu Miss Jojo arimo kurangiza amashuri ye muri kaminuza ya Butare; Akunda igihugu cye, amahoro, abantu hamwe n’umuziki.
Uyu Mukobwa wacu wuzuye ubwitonzi n’ubushishozi rero areba kure cyane, mu bitekerezo bye harimo guteza imbere umuziki nyarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange. Ati Abanyarwanda n’ abanyafurika bafite byinshi bashobora kwereka isi yose. Miss Jojo arashaka guha abanyarwandakazi bose ikizere n’umurava kugirango bashobore gukora ibyo bakunda nta bwoba cyangwa isoni. Arashaka ko abanyarwanda bumva uko umuziki ukorwa bakanaha abaririmbyi b’abanyarwanda icyubahiro cyibakwiriye. Miss Jojo rero ati Ndashaka ko umuziki wange urenga imipaka y’urwanda ukagera no mu mahanga.
Umuziki ufasha muri byinshi, gukangurira abantu mu kubaka igihugu no gutera imbere... Ati nange ndumva nafasha muri ubwo buryo.
Indirimbo za Miss Jojo: Mbwira, Heads of time, Respect na Tukabyine.
Enregistrer un commentaire